Uko wahagera

Ingabire Yareze Leta y'u Rwanda Mu Rukiko Rwa EAC


Ingabire Victoire Umuhoza
Ingabire Victoire Umuhoza

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Madamu Ingabire Victoire Umuhoza yareze leta y’u Rwanda mu rukiko rw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ko yanze kumusubiza uburenganzira bwe.

Ni nyuma y’aho mu kwezi gushize kwa Gatatu urukiko rukuru rwa Kigali rwanzuye kutakira ikirego cye cy’ihanagurabusembwa, ibyari kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka.

Rwanga ubusabe bwe, urukiko rukuru rwa Kigali rwavuze ko igihe yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko.

Mu kwezi kwa kabiri ni bwo Ingabire Victoire yari yasabye urukiko ko yahabwa ihanagurabusembwa nyuma y’imyaka itanu yari amaze ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Uyu washinze ishyaka DALFA ritaremerwa n'ubutegetsi, icyo gihe yatangaje ko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko.

Umunyamakuru Thémistocles Mutijima, yaganiye nawe amusobanurira impamvu yatanze iki kirego, ndetse n’icyizere afite ku kuba urukiko rw’uyu muryango ruzavuguruza ibyanzuwe n’ubutabera bwo mu Rwanda.

Victoire Ingabire yareze u Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:26 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG