Uko wahagera

USA: Abarepubulikani Baranenga Ivugururwa ry'Itegeko Rireba Ubucuruzi bw'Intwaro


Abaministri b’ubutabera b’Abarepublikani ku rwego rwa za Leta barenga 20, ejo kuwa gatatu, bareze ubutegetsi bwa Perezida Biden bashaka guhagarika itegeko rishya.

Iri tegeko risaba abacuruza imbunda kubanza gusaba impushya no gukorerwa igenzura ku mateka yabo haba ku bazicuruza imbonankubone cyangwa abazigurishiriza kuri interineti.

Iki kirego kigamije gutambamira ibwiriza ryemejwe mu kwezi ggshize. Abakozi ba ministeri y’ubutabera bavuze ko rigamije kuziba icyuho mu byerekeye ubucuruzi bw’imbunda.

Muri iri bwiriza, abagurisha imbunda bagomba gukorerwa igenzura rimeze nk’irikorerwa abazigura.

Iri tegeko ritarashyirwa mu bikorwa, rizagira ingaruka ku isoko ry’imbunda zibarirwa mu bihumbi nkuko bitangazwa n’ubutegetsi bwa Perezida Biden.

Perezida Joe Biden yasabye inteko ishinga amategeko gushyiraho itegeko risaba kubanza gukora igenzura no gukuraho icuruzwa ry’imbunda ziri ku rwego rw’izikoreshwa mu ntambara.

Ariko abadepite b’Ababarepubulikani barwanyije iryo vugururwa bashingiye ku itegeko nshinga ry’Amerika.

Forum

XS
SM
MD
LG